Print

Cristiano Ronaldo yashashe inzobe ku birego ashinjwa byo gufata ku ngufu umugore

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 October 2018 Yasuwe: 1785

Mu kiganiro Cristiano Ronaldo yaraye agiranye n’abanyamakuru ku kibuga cya Old Trafford,yababwiye ko ari umugabo wishimye ndetse abamuburanira biteguye kugaragariza isi yose ukuri kuri ibi birego ashinjwa na Kathryn Mayorga.

Yagize ati “Ndi umugabo wishimye.Sindi buze kubeshya kuri iyi ngingo.Ndishimye cyane.Abanyamategeko banjye bafite icyizere kandi nanjye ni uko.Icy’ingenzi ni uko nishimiye umupira w’amaguru n’ubuzima bwanjye.Ibisigaye mfite abantu bita ku buzima bwanjye.Ukuri niko gukwiriye kuza ku mwanya wa mbere.”

Ronaldo wahakanye gufata ku ngufu Mayorga, yagarutse ku kibuga cya Old Trafford aherukaho mu mwaka wa 2013,aho iri joro araba ari mu kibuga mu mukino ikipe ye ya Juventus iracakirana na Manchester United mu mukino wa 3 w’itsinda H muri UEFA Champions League.

Ronaldo arashinjwa n’umugore witwa Kathryn Mayorga w’imyaka 34 ko yamufashe ku ngufu muri Kamena 2009 ubwo bari kumwe muri hoteli ya Palms mu mujyi wa Las Vegas.

Ronaldo yatsindiye Manchester United ibitego 118 mu mikino 292 yayikiniye kuva muri 2003 kugeza 2009 aho yavuye yerekeza muri Real Madrid.



Ronaldo yagarutse ku kibuga Old Trafford