Print

Perezida Kagame yashimiye Arsenal ku munsi we w’amavuko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 October 2018 Yasuwe: 1359

Buri taliki ya 23 Ukwakira,Paul Kagame yizihiza isabukuru y’amavuko kuko yavutse kuri iyi taliki mu mwaka wa 1957,gusa kuri uyu munsi w’ibyishimo, ntiyihereranye ibyishimo Arsenal iri kumuha muri iyi minsi kuko imaze imikino 10 yikurikiranya itsinda.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter,Kagame yavuze ko yishimiye kuba Arsenal yagarutse mu bihe byiza ndetse iri gutsinda dore ko yaraye inyagiye Leicester City ibitego 3-1.

Yagize ati “Ndishimye kuba Arsenal iri gukina neza ndetse ikaba iri gutsinda.Congrats”

Perezida Kagame asanzwe ari umufana wa Arsenal ndetse bivugwa ko ari mu batumye iyi kipe yemera gukorana n’u Rwanda mu kwamamaza ubukerarugendo muri campaign ya “Made in Rwanda”.



Perezida Kagame yishimiye uko Arsenal iri kwitwara