Print

Umwarimu yakoresheje umushahara we adodeshereza iniforume abanyeshuri yigisha

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 23 October 2018 Yasuwe: 2736

Michael Owusu Afriyie , azwi nka Teacher Kwando biturutse ku dukino dusekeje akunda gukina. Uyu niwe wadodesheje iniforume y’ abanyeshuri 18 akoresheje umushahara we.

Mu butumwa uyu mwarimu wo muri Ghana yashyize kuri facebook yavuze ko ashimishijwe no kuba yafashije abanyeshuri mu mushahara wa mwarimu kandi mwarimu ahembwa make.

Yagize ati “Ntabwo ndi umumiliyoneri, nakoresheje amafaranga nkura mu tuvidewo twa Teacher Kwadwo, urukundo n’ Imana ishobora byose nibyo byabimfashije”

Uyu mwarimu yigisha ku ishuri ribanza rya Akrofuom D / A mu karere ka.

Mu butumwa bwe yagize ati “Ndabizi muribaza impamvu amafaranga yanjye ntayakoresheje nguramo imitungo. Nibyo imitungo ni ingenzi ariko bariya bana kubabona baseka ni umutungo urenze kuri njye muri ino si”

“Nzishima kurushaho nimbona abantu bamfasha tugatera inkunga abana bose bakeneye ubufasha. Imana ibahe umugisha. Kandi muge munzirikana mu isengesho”.

Michael Owusu ni umwe mu bantu miliyoni bafite umutima n’ ingamba zo kufasha sosete kubaho neza.

Inkuru bifitanye isano : Umwarimu wafotowe arimo kwigisha mudasobwa akoresheje ingwa n’ ikibaho hari abo yakoze ku mutima