Uyu mukecuru Monica Porter usanzwe ukora akazi k’itangazamakuru, atuye mu mujyi wa London mu gihugu cy’u Bwongereza, nk’uko tubikesha Dailymail akaba yaratanze ubuhamya bw’ukuntu yikundira kuryamana n’abasore bakiri bato kandi akaba yifuza kuryamana na benshi bashoboka, dore ko hari n’igihe ajya aryamana n’abasore babiri mu ijoro rimwe.
Mu buhamya bwa Monica Porter ndetse yatangiye no kwandikamo igitabo, hari aho agaruka cyane ku musore bakundanye aho avuga uburyo yaje kumwiyegereza bikarangira bakundanye. Yagize ati:
“Rimwe ubwo twatangiraga kuganira, yanyibwiriraga iby’akazi ke n’umuryango we, nza kumubwira iby’ubuzima bwanjye bwite maze mbona atangiye kumwenyura. Nahise numva mukunze, yari umusore uzi ubwenge kandi utekereza kure, by’akarusho ntiyari ashishikajwe n’abakobwa bo mu kigero cye kuko bose baba bamubwira iby’amafilime n’iby’iby’imyidagaduro gusa, hanyuma bagashaka kubikomeza no kumutesha umutwe. Naje kuvumbura ko yaba yikundira abagore bakuze, ntiyabimbwiye ariko twajyanye aho mba, ntangira kwibaza igikurikiraho maze nawe ambwira ko tuza gukora icyo nshaka”