Print

Jose Mourinho yasingije bikomeye Juventus yamutsindiye ku kibuga cye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 October 2018 Yasuwe: 1743

Uyu mutoza yabwiye abanyamakuru nyuma y’umukino ko Juventus iri ku rwego rwo hejuru uyigereranyije na Manchester United ndetse bakwiriye kurwanira umwanya wa kabiri na Valencia aho gutekereza kuyobora itsinda.

Yagize ati “Twakinye n’ikipe ihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya UEFA Champions League,twatanze ibyo twari dufite byose.Turi hasi cyane ya Juventus,kure cyane.Turatandukanye mu mikinire,abakinnyi n’ubunararibonye.Juventus n’ikipe ikomeye ishaka gutwara ibikombe bikomeye.Yaguze abakinnyi bakomeye kugira ngo batware ibikombe 3 mu mwaka umwe.”

Mourinho yavuze ko Juventus ikomeye kuva mu bwugarizi kugera kuri ba rutahizamu bityo bitari kumworohera kuyitsinda mu mukino wa nijoro.

Mourinho yashwanye n’ubuyobozi bwa Manchester United butamuhaye amafaranga kugira ngo agure abakinnyi ariyo mpamvu ahora avuga ko nta bakinnyi agira.


Mourinho yavuze ko Juventus iri hejuru cyane ya Manchester United