Print

Iri niryo tangazo Bamporiki yageneye Abanyarwanda ryo kwambura umuhanzikazi Oda Paccy Ubutore[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 24 October 2018 Yasuwe: 3043

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 23 Ukwakira nibwo ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye ifoto yamamaza indirimbo nshya umuhanzikazi Oda Paccy agiye gushyira hanze iriho ikibuno cy’umukobwa cyambaye ubusa ndetse n’amagambo yanditse mu buryo bwibajijweho n’abatari bake.

Ifoto ya Oda Paccy yatumye yamburwa UBUTORE

Indirimbo ’Ibyatsi’ ya Oda Paccy bitewe n’uburyo yanditsemo aya magambo ’Ibya’ hanyuma ’Tsi’ akayishyira ukwayo,byatume abantu batandukanye bigenda bibatangaza abandi nabo bakaba basiba ijambo ’Tsi’ bagasigaza ’Ibya’ bitewe nuko nubundi iri jambo uwaryanditse atarifatanyije kandi nyamara ari ijambo rimwe ritarimo abiri.


Iri niryo tangazo umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu yashyize hanze ryambura Paccy ubutore

Bitewe nuburyo Iyi foto yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga byatumye umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu ashyira hanze itangazo ryambura ’UBUTORE’ uyu muhanzikazi ubu utakiri ’INDATABIGWI’ nk’uko byasohotse mu itangazo UMURYANGO ufitiye Kopi.

Oda Paccy ni umuhanzikazi nyarwanda umenyerewe guhimba udushya tukavugisha abatari bake,ubwo yaherukaga kuvugwa ku ifoto nayo yamamazaga indirimbo ye yise ’IKOMA’ aho yari yambaye ubusa buri buri maze imyanya ye y’ibanga akapfukaho ikoma.


Comments

Charles 24 October 2018

Byonyine umupira yari yambaye wanditseho ngo *IGI—BA* mu gatuza, hagati yasizemo umutima, ubwo se niyo kaminuza Kist yamwigishije ?

Cyakoze Leta nudashyira ingufu kuri aba bantu nkaba ba Odda bashaka kutwicira abana nizo za pornography ziraza twumirwe, aba ba Odda zavuyeho, Leta dufashe bere kuturogera abana rwose !!!!


Charles 24 October 2018

Byonyine umupira yari yambaye wanditseho ngo *IGI—BA* mu gatuza, hagati yasizemo umutima, ubwo se niyo kaminuza Kist yamwigishije ?

Cyakoze Leta nudashyira ingufu kuri aba bantu nkaba ba Odda bashaka kutwicira abana nizo za pornography ziraza twumirwe, aba ba Odda zavuyeho, Leta dufashe bere kuturogera abana rwose !!!!


Charles 24 October 2018

Wowe wiyise Bayi,niba uri na Pasi nta muntu ukurimo, ahubwo Riki Riki yarebye kure pe !!! Ubu se ni uyu wari kuba umugore ubereye igihugu ?

Ariko ubundi Leta nta bihano bikarishye iha izi kozi z’ibi zishaka kutwanduriza abana ? Rwose byakabaye ngombwa ko Leta ibahana


Bayi 24 October 2018

Ntampamvu yo kumuhagarika kuko nindirimbo ye yabanje kutavugwaho rumwe ntakibazo cyumuco cg cyubutore yahindanyije
Ikindi imyandikire ye yikinyarwanda nkintore ntabwo iboneye kandi yakagombye kwitwararika itangazo rijya kukarubanda aho avuga imyitwarire yanditse imyitarire urumvako bibaye gukosora twahera kuri weho


[email protected] 24 October 2018

ababavunamuheto babakobwa batangiye kwigana abazunguse kandi barikwiyambika ubusa mubavunire umuheto batazatera urwanda rwacu umwaku berekana buriya bubuno