Print

Umusore w’imyaka 20 yafashwe ari gusambanya ku ngufu umukecuru w’imyaka 100

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 October 2018 Yasuwe: 1765

Umwuzukuru w’uyu mukecuru yaje mu cyumba cye agiye kureba uko ameze,ahageze asanga uyu musore amumereye nabi,niko guhita ahamagara abaturanyi nabo bahamagara polisi

Nkuko Polisi yabitangaje ku munsi w’ejo yafashwe n’umuryango w’uyu mukecuru ari kumusambanya ku ngufu niko guhita bamubashyikiriza.

Yagize iti “Mu ijoro ryo ku wa Mbere w’iki cyumweru,umusore witwa Argha Biswas uzwi nka Abhijit yafashwe ari gusambanya umukecuru w’imyaka 100.”

Uyu musore yavuze ko yari yasinze atari azi ibyo akora nyuma yo gutabwa muri yombi na polisi,yahamagawe n’abagize umuryango w’uyu mukecuru .

Mu buhindi ibyaha byo gufata ku ngufu abagore n’abana bikomeje kwiyongera aho Leta yashyizeho igihano cy’urupfu ku muntu ufashwe ari gusambanya umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure kugira ngo bigabanuke.