Print

Muhadjiri yatangaje impamvu aterekeje muri Rayon Sports yamushakaga muri 2013

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 October 2018 Yasuwe: 2112

Hakizimana Muhadjiri wahisemo gukinira Mukura VS kandi Rayon Sports yaramushakaga,yatangarije Igihe ko yatinye kuyerekezamo kubera gutinya ko Amissi Cedric yapfukirana impano ye akajya ku ntebe y’abasimbura.

Muhadjiri yavuze ko yanze kwerekeza muri Rayon Sports kubera Amissi Cedric

Yagize ati “Nahisemo kwerekeza mu ikipe ya Mukura kuko ari ikipe nziza aho kujya muri Rayon Sports yanshakaga.Iyo nza kujya muri Rayon Sports byari kungora kuko bari bafite Cedric twakinaga ku mwanya umwe,hari ba Djamal Mwiseneza na Fuadi Ndayisenga,ntabwo byari byoroshye.Nahisemo kujya muri Mukura VS nkazagaruka mfite ubushobozi bwo kuba nakina muri buri kipe.Ntabwo nashakaga kwicara,niyo mpamvu nerekeje muri Mukura kuko ni ikipe yazamura umuntu.”

Muhadjiri aherutse gutorwa nk’umukinnyi witwaye neza muri shampiyona ya 2017-2018 ahigitse Djihad na Ndarusanze.

Muhadjiri yavuze ko amaze gutwara ibihembo byinshi ariko kuri we abona ari bike yifuza gukora cyane akabyongera ndetse agakina mu makipe yok u rwego rwo hejuru.