Print

Hamenyekanye ikipe ikomeye yifuza Alexis Sanchez ushaka gusohoka muri Manchester United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 October 2018 Yasuwe: 2079

Alexis wavuuye muri Arsenal ari umwami akagorwa n’imikinire ya Jose Mourinho yiganjemo kugarira cyane,arifuza kuva muri Manchester United yagezemo mu kwezi kwa mbere,imuhemba akayabo k’ibihumbi 500 by’amapawundi ku cyumweru.

Abahagarariye Sanchez barifuza kujya ahandi ndetse biravugwa ko bamaze gutangira ibiganiro na PSG kugira ngo uyu musore yigendere kuko akunda gukina cyane,ariko muri iyi minsi ari kwicara ku ntebe muri Manchester United.

PSG yashakaga kugura Sanchez muri Mutarama uyu mwaka ntibyayikundira,akaba ariyo mpamvu yifuza kongera kumushaka cyane ko atari kubona umwanya wo gukina muri Manchester United.

PSG ni imwe mu makipe make yashobora guha Sanchez umushahara abona muri Manchester United ndetse biravugwa ko Sanchez yashwanye na Mourinho kubera kumufata nabi.

Sanchez amaze gutsinda ibitego 3 mu mikino ya Premier League amaze gukinira Manchester United kuva yayigeramo,byatumye benshi mu bafana b’iyi kipe bavuga ko yabahombeye.