Print

Zlatan Ibrahimovic yasuzuguye Manchester United yahoze akinira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 October 2018 Yasuwe: 1750

Uyu rutahizamu ukunze kuvuga amagambo yiganjemo kwirarira cyane,yabwiye abanyamakuru ko ahenze cyane ku buryo Manchester United ya Jose Mourinho itabona amafaranga yo kumuha kugira ngo agaruke kuyikinira muri Mutarama nkuko byari bimaze iminsi bivugwa.

Yagize ati “Ntabwo bishoboka.Ndishimye hano kandi icyo ndi gutekereza ni umukino dufite ku cyumweru.Ngahenze cyane ku buryo ntabwo najyayo.”

Bimaze iminsi bivugwa ko Jose Mourinho yifuza kugarura Ibrahimovic kugira ngo amufashe mu busatirizi buhagaze nabi cyane ko Romelu Lukaku atagitsinda ibitego gusa yaba Mourinho na Zlatan Ibrahimovic bahakanye aya makuru.