Perezida w’ iri shyaka ritavuga rumwe n’ ubutegetsi bw’ u Rwanda akaba n’ Umudepite mu nteko ishinga amategeko,Habineza Frank, yatangarije Umuryango ko aya makuru bayamenye yongeraho ko magingo aya Habumugisha afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kanjongo mu burengerazuba.
Yagize ati "Twabimenye, abasirikare bamufashe nimugoroba , ubu afungiye kuri sitasiyo ya Kanjongo , mu karere ka Nyamasheke"
Despite Habineza yatubwiye ko bataramenya icyo Habumugisha akurikiranyweho.
Umuryango twagerageje kuvugana n’ inzego z’ umutekano n’ izishinzwe iperereza , polisi y’ u Rwanda na RIB ntibiradushobokera.