Print

Umwe mu bayobozi b’ ishyaka Green Party yatawe muri yombi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 28 October 2018 Yasuwe: 5874

Perezida w’ iri shyaka ritavuga rumwe n’ ubutegetsi bw’ u Rwanda akaba n’ Umudepite mu nteko ishinga amategeko,Habineza Frank, yatangarije Umuryango ko aya makuru bayamenye yongeraho ko magingo aya Habumugisha afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kanjongo mu burengerazuba.

Yagize ati "Twabimenye, abasirikare bamufashe nimugoroba , ubu afungiye kuri sitasiyo ya Kanjongo , mu karere ka Nyamasheke"

Despite Habineza yatubwiye ko bataramenya icyo Habumugisha akurikiranyweho.

Umuryango twagerageje kuvugana n’ inzego z’ umutekano n’ izishinzwe iperereza , polisi y’ u Rwanda na RIB ntibiradushobokera.