Print

Amagambo n’ifoto ya Tom Close akiri umwana Tricia yakoresheje amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko byateye benshi amarangamutima adasanzwe[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 29 October 2018 Yasuwe: 2743

Tom Close na Tricia basezeranye ku wa 30 Ugushyingo 2013. Mu magambo Tricia yanditse yifuriza uyu mugabo yuzuyemo imitoma yanditse avuga ko Tom ari umugabo w’igitangaza Imana yamuhaye isohoza inzozi ze. “Ndagukunda bitamenyerwa.”

Tricia akoresheje ifoto ya Tom Close akiri umwana yanditse kuri Instagram yagize ati “Isabukuru nziza k’uwo Imana yampaye ubwo yasubizaga inzozi zanjye za mbere. Tom Close; iyakuremye mu buryo butangaje nikomeze ikumpere ubuzima bwuzuye ibyiza impande zose. Maze nanjye inyemerere ingumishe muri wowe. Ndagukunda bitamenyerwa.”

Kuri uyu wa 28 Ukwakira 2018, niwo munsi Tom Close yizihije isabukuru y’imyaka 32 y’amavuko.We na Tricia bamaranye imyaka igera kuri itanu, ubu bafitanye umwana w’umukobwa witwa Ineza Ella ndetse n’umuhungu witwa Ellan.