Print

Umukobwa wabaye igisonga cya mbere cya Miss Thailand 2005 yapfiriye mu ndege yari itwaye nyiri Leicester City [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 October 2018 Yasuwe: 2608

Umunya Thailand Vichai Srivaddhanaprabha waguze Leicester City mu mwaka wa 2010 niwe uri kuvugwa mu binyamakuru nyuma y’aho ku munsi w’ejo abapolisi bo mu mujyi wa Leicester batangaje ko yaguye mu mpanuka ya kajugujugu ye yakoze ku wa Gatandatu taliki ya 27 Ukwakira 2018 saa mbili n’igice z’umugoroba ubwo yari amaze kureba umukino w’iyi kipe ye na Westham.

Nursara Suknamai wari umukozi wa Boss wa Leicester yakundwaga na benshi mu banya Thailand kubera uburanga bwe ndetse yakoreye umuherwe Vichai nyuma y’igihe yamaze ari umunyamideli.

Iyi mpanuka yahitanye kandi umupilote witwa Eric Swaffer w’imyaka 53 n’umukunzi we Izabela Lechowicz w’imyaka 46 bakoranaga, ndetse na Kaveporn Punpare nawe wari umukozi wa Vichai Srivaddhanaprabha.

Muri 2005 uyu mukobwa w’uburanga,Nursara Suknamai yatowe nka Miss uberwa n’amafoto muri Miss Universe Thailand (Miss Photogenic).