Print

Assia yahishuye ibintu yanga kubona ku mbuga nkoranyambaga abakobwa b’abanyarwandakazi bakora harimo no kwifotozanya amakariso[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 31 October 2018 Yasuwe: 2328

Mu kiganiro Assia yagiranye n’umunyamakuru yabajijwe ibyo yanga kubona ku mbuga nkoranyambaga abakobwa bakora ntibimushimishe,yavuze ko adakunda kuba yabona abakobwa cyane cyane ibyamamarekazi bikunda kwerekana imyanya yabyo y’ibanga ku mbuga nkoranyambaga.

Assia yagize ati "Ntabwo nkunda abakobwa cyane cyane abastar bakunda kwerekana imyanya yabo y’ibanga...yeah birambabaza cyane..ntabwo ari byiza nk’umukobwa w’umunyarwandakazi aba yangije indangagaciro kacu...".

Abajijwe niba hagize uwifotoza ari nko kuri Piscine yambaye Bikini niba haba harimo ikibazo,Assia yavuze ko aho ntakibazo kuko ngo aba yambaye Bikini ikibazo ari nk’igihe aba ari nko mu cyumba ugasanga ari gupostinga amashusho ari kubyina yambaye ubusa cyangwa se ari kwifotora amafoto agaragaza imyanya ye y’ibanga agashyira ku mbuga nkoranyambaga.

Yabivuze muri aya magambo "Yeah..kuri Piscine ni sawa kuko aba yambaye Bikini..ntacyo ivuze kandi nta nicyo intwaye..icyo mvuze ni kwakundi umuntu ..ashobora kuba ari nko mu cyumba nko mu gitanda ukabona ari kubyina yambaye ubusa..nyine njyewe biramvuna".

Aha umunyamakuru abajije Assia niba umuntu yemerewe kwambara bikini kuri Pisine..iyo abishyize kuri instagram naho aba ari kuri Pisine!,Assia yagize ati "Biterwa n’imyumvire y’umuntu ...njye numva igikorwa n’impamvu aba abipostinze..niba ari ku mazi aba afite impamvu ashaka kubyerekana..nta n’ikintu njye bintwaye ibyo..ariko icyo mvuga ni wa muntu ubyuka mu gitondo akuyemo nka sutiye ngo ari gupostinga insta..yambaye ikariso yonyine mu buriri ukabona nta nicyo bisobanuye..numva nyine atari byiza nk’umwali w’umunyarwanda".