Print

Nick Minaj yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto yambaye mu buryo budasanzwe

Yanditwe na: Muhire Jason 31 October 2018 Yasuwe: 1744

Kuri uyu wa Kabiri nibwo ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram hakwirakwijwe amafoto y’umuhanzikazi Nick Minaj nyuma yuko ashyize hanze indirimbo nshya yise Dip yahuriyemo n’umuraperi Tyga nawe umaze kubaka izina muri Leta zunzu ubumwe z’Amerika.

Amafoto yaje aherekezwa n’amashusho yiyi ndirimbo Dip aho imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 14 mu gihe kingana n’amasaha 24 aho mbere gato yaho ashyira hanze amashusho yari yabanje gusakaza aya mafoto ye ubwo yararim gufata amashusho yiyi ndirimbo.

Mu bitekerezo bitandukanye byashyizwe kuri iyi foto bamwe bavuze ko uyu mukobwa ashaka kongera kuvugwa mu itangazamakuru bitewe n’amafoto yashyize hanze agaragara mo yiyambitse imyenda igaragaza imiterere y’umubiri we mu mwambaro benshi bita ko ushotorana.

Si uwambere Nick Minaj avuzweho ibikorwa by’urukozasoni kuko mu mwaka ushize nibwo yigeze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise Anaconda ikubiyemo ubutumwa buganisha ku busambanyi aho yananenzwe na benshi kubera uburyo yiyambitse muri ayo mashusho.