Print

Nyamirambo: Camera zahinduye ubuzima bw’abakobwa bakora akazi k’uburaya i Matimba

Yanditwe na: Muhire Jason 1 November 2018 Yasuwe: 3011

Mu minsi yashize iyo wabwiraga agace kitwa I Matimba I Nyamirambo wahitaga wiyumvisha ko ari agace kabarizwamo ibikorwa bibi birimo gucuruza ibiyobyabwenge kumuhanda ndetse n’uburaya gusa kuri ubu aka gace kakajijwemo umutekano kakanashyirwamo camera zigenzura ibikorerwamo.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Igihe bavuze ko aka gace kari gatuwemo n’ abakora uburaya barenga 85.Gusa ng gushyira camera ku muhanda byahinduye byinshi birimo gukaza umutekano nubwo kuri ubu hari abahindura uburyo bakoragamo ibikorwa byabo bitemewe bakabishyira mu ngo.

Abahatuye bavuga ko nyuma y’aho camera zigaragaje zimwe mu ndaya zabaga zihagaze ku muhanda zigatabwa muri yombi, izindi zahinduye imyitwarire.

Bavuga ko nta ndaya icyambara impenure cyangwa umwenda watuma irebwa na benshi, nta n’igishakishiriza abagabo ku muhanda ahubwo bazisanga mu ngo.

Mutoni Betty waganiriye n’igihe dukesha iyi nkuru yavuze ko amaze imyaka 3 acururiza I Matimba yemeje ko camera zabafashije byinshi.

Yagize ati “Hari byinshi Camera zahinduye kuko nta ndaya zikigaragara, dufite umutekano, muri make nta kibazo dufite.”

Manirahari Peter we yavuze ko ‘indaya ntizigitegera hano ku muhanda. Abagabo bazisanga aho zituye kubera gutinya camera kandi urebye byatumye Matimba ihinduka ku buryo bugaragarira buri wese.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, Mbabazi Stella, yigeze kuvuga ko izi Camera zimaze gutanga umusaruro mu gihe gito zimaze.

Ati “Zashyizwe ho n’abaturage ubwabo kugira ngo bahindure amateka yuriya mudugudu w’Intwari. Hariya hitwa Matimba ubu nta kibazo twari twagira kubera ko hari n’abo twagerageje kubona badasobanutse zirabagaragaza turabafata.”

Yakomeje avuga ko iri koranabuhanga bashaka kuzarishyira mu murenge wose kuko rizatuma bakuraho ishusho mbi wari ufite. Twabibutsa ko Akagari ka Rwezamenyo kabarizwamo I Matimba gatuwemo n’abaturage barenga 6700 mu gihe Umurenge wa Rwezamenyo wose urimo abarenga ibihumbi 16.


Comments

KUAKU 2 November 2018

nibyo koko izi kamera zafashije benshi mukurinda umutekano wabantu nibintubyabo kuko ntabantu bagita ko bibwe nkuko byahoze kera nabandi barebereho bizadufasha gukumira icyaha kiraba.