Print

Abakinnyi 10 b’ikipe y’igihugu cya Benin bakatiwe igifungo cy’amezi 6 bari muri gereza

Yanditwe na: Martin Munezero 1 November 2018 Yasuwe: 1439

Aba bakinnyi bakatiwe n’urukiko rwa Cotonou, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kubeshya imyaka yabo y’amavuko cyatumye batsindirwa ikizamini cya MRI(Ikizamini gikorwa hapimwa imyaka y’umuntu) muri Niger, mbere y’amajonjora y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 kizaba mu mwaka utaha.

Ibi byanatumye Ikipe y’igihugu ya Benin ihagarikwa muri aya majonjora yo mu gice cya Afurika y’iburengerazuba ndetse binasigira Benin igisebo gikomeye cyanateye uburakari abenshi mu bakunzi ba ruhago muri kiriya gihugu.

Aba bakinnyi bose bakatiwe amezi atandatu y’igifungo, gusa atanu muri yo akurwaho. Ni nyuma yo gusanga bari bamaze igihe kigera ku mezi abiri mu munyururu.

Moucharafu wahanwe ari kumwe na bariya bakinnyi we yazize kuba ishyirahamwe yayoboraga ryaragize uruhare muri ririya bara, bityo ahabwa igifungo cy’amezi 12 gusa 10 muri yo akurwaho.

Aya mezi yayakuriweho nyuma yo gusanga hari amezi yari amaze muri gereza, dore ko hari haciye igihe afunzwe.

Lafiou Yessoufof usanzwe ari umutoza w’iyi kipe cyo kimwe n’abandi bayobozi babiri bo ntibigeze bakurikiranwa n’uru rukiko.