Print

Uganda yamaganye abayishinja kureka umushinga wa Gale ya Moshe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 1 November 2018 Yasuwe: 1072

Minisitiri w’Imirimo n’ ubwikorezi Monica Azuba yavuze ko harimo gukora inyigo y’ uyu mushinga. Minisitiri Azuba yavuze ko nawe yumva neza akamaro k’ uyu mushinga yongeraho ko harimo guterwa intambwe ziganisha ku gusinyana amasezerano na banki Exim y’ Abashinwa y’ inguzanyo izakoreshwa muri uyu mushinga.

Yagize ati “90% by’ imizigo yinjira muri Uganda ikorerwa ku mihanda yo ku butaka, bituma dukoresha amafaranga menshi mu kwita ku mihanda azagabanyuka ari uko SGR niyo mpamvu tutareka uyu mushinga”

Avuga ko gutinda gutangira byatewe no kugira ngo Kenya ibanze irangize phase ya 2 y’ uyu mushinga.

Yagize dail nation ati “Ntabwo dushaka kubaka ngo bigarukire hagati. Dutegereje ko iya Nairobi igera hafi ya Kisumu tugatangira”

Yavuze ko kandi hari ubunararibonye Uganda irimo kwigira kuri Kenya bigatuma ivugurura amasezerano mbere yo gutangira.

Ngo gushyira inzira nto za gale ya moshe muri Uganda ntibikwiye kubonwa nko kureka umushinga munini SGR.

Ati “umuryango w’ ubumwe bw’ ibihugu by’ Iburayi wadushaye inkunga yo gukora inzira za gale ya moshi muri Uganda zizashamikira kuri SGR”

Minisitiri Azuba yavuze ko Uganda iteganya kwagura ubwikorezi bwo mu kiyaga cya Victoria kugira ngo igabanye ikiguzi kigendera mu gusana imihanda. Ikiyaga cya Victoria nubwo gikora ku bihugu bitatu bya Afurika