Print

Reba ubuhamya buteye agahinda bwa Mukansanga Pasiteri yarazaga amajoro yifuza kumugira umugore wa kabiri bigiye no kumwicira ubukwe

Yanditwe na: Martin Munezero 1 November 2018 Yasuwe: 6274

Mu buhamya uyu mukobwa atanga , yabwiye umunyamakuru uburyo yatotejwe azira ko yabenze umushumba w’Itorero asengeramo , bikagera naho atangira gucyurirwa ubwirasi no gusuzugura by’indengakamere bitewe n’ingero mbi pasiteri wabo akunda kumutangaho mu gihe ashaka kuvuga no kwerekana abakobwa bafite imico idahwitse b’Abanyarwandakazi .

Ntibyari bimenyerewe ko umukobwa yemera gushira amanga akavuga inzira y’umusaraba anyuramo cyangwa yanyuzemo , agamije kwerekana itotezwa rikorerwa abari n’abategarugori mu matorero .

Mu ijambo rye ryuje agahinda , Lyse ati :” Ubundi njyewe maze imyaka ibiri nkijijwe gusa , nakunze kubaho nkuko abandi bakobwa badakijijwe bamera kuko nanyweye inzoga kandi narasambanye ariko maze gusanganirwa n’umwuka wera w’Imana anyemeza ko ndi umunyabyaha ndihana , nakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwanjye . ”

Yakomeje ati :” Mu myaka ibiri maze ndi murusengero , natujemo amezi nka atatu gusa kuko umushumba wanjye yampamagaye ari ku cyumweru akambwira ko dukwiye kuganira amfitiye ubutumwa Imana yamuhaye , naramwitabye ansaba nimero nkoresha ya telefone ahita ambwira ko nta kanya gahagije afite kuko ari kwakira abantu bamukeneye byihutirwa , nanjye musubiza ko nategereza akabanza akabakira nkatahira rimwe . Yarabyanze ambwira ko ubwo abonye nimero yaza no kubimbwirira kuri telefone , ntacyo bitwaye .”

Lyse ibyo yibwiraga ko Imana yamutumyeho byaje kuvamo gusabwa urukundo na Pasiteri .

Mu buhamya bwe buteye agahinda , Lyse avuga ko yarazi neza ko Pasiteri afite undi mugore kandi banicarana k’uruhimbi , kuburyo atiyumvishaga ko yashaka kumuca inyuma . Mu ijwi ryumvikanamo agahinda ati :” Igihe cyarageze arampamagara , ambwira ko Imana yamuntumyeho ngo ambwire ko inyishimira . Naramubwiye mu ijambo rimwe ngo ‘ Amen ‘ . Araceceka , ambaza niba mfite umusore dukundana ndamwemerera . Hashize akanya ambwira ko Imana itamwishimira kandi niba bishoboka namureka ngo kuko adakijijwe ahubwo ajijisha mu gakiza .

Narabababaye musaba kuva kuri icyo kiganiro kuko narinzi neza inama umukunzi wanjye yangiriye ngo nkizwe , ndetse n’uburyo namwereye imbuto mbi ( ndi umusinzi , nkanamuca inyuma ) we akanyerera inziza yanga ko tunakora icyaha akanambabarira numva amarira ajenze mu maso ndamukupa . Nyuma duhuye yarambwiye ngo ndi umunyagasuzuguro , k’uburyo byageze naho azajya antangaho ingero mu Itorero .”

Itorero ryemeye kumusezeranya , ariko Pasiteri yamubwiye ko niba ashaka gusezerana akwiye kujya gusezeranira ahandi .

Lyse uvuga ko atigeze agira icyo abwira umuntu numwe k’ubushyamirane bwe na Pasiteri , akavuga ko yabuze aho ahera asobanurira umusore bitegura kurusha uko Pasiteri yamusabye kumwanga , bikagera naho amubwira ko amukunda kandi yifuza kumukodeshereza inzu nziza akamuha n’imodoka ariko akamugira umugore .

Ati :” Pasiteri yambwiye ko ankunda ndetse nkwiye no kwanga umusore twakundanaga , mbyima amatwi kuko numvaga ari ubuhemu bukomeye . Namubwiye ko anyibagirwa akita ku mugorewe we ambera ibamba . Yambwiye ko ninemera nkanga umuhungu dukundana azankodeshereza inzu nziza nkayibamo kandi akangurira n’Imodoka nzajya ngendamo ariko nkemera kumubera umugore , kugeza ubwo azashaka icyamutandukanya nuwo babana .

Byanteye agahinda , mbura uko mbibwira umukunzi wanjye , nyuma tugiye gusaba Itorero kudusezeranya abandi barabyemeza ariko icyemezo cya nyuma gifatwa na Pasiteri kiza kiduhakanira , avuga ko niba dushaka kubana nk’umugore n’umugabo we atadusezeranya ahubwo twazajya gusezeranira ahandi .”

Uko iminsi yegereza , niko ababyeyi babaza abana bombi impamvu ibatera gutinza impapuro z’ubutumire . Lyse yakomeje kwinginga Pasiteri ariko nawe yamubereye ibamba . Yibaza niba azabisobanurira umuhungu bakundana ndetse bagiye kubana akumva bishobora kuzahita bihagarika ubukwe , bitewe nuko atigeze abimubwira mbere .

Lyse ati :” Ndibaza niba abantu bazabona twimuriye ubukwe ahandi batazagirango byatewe nuko naba narintwite nkarira gusa , natekereza ko umuhungu twakundanye kandi tugiye kubana namuhishe inzira y’umusaraba nanyuzemo nkumva bizahita bituma duhagarika ubukwe cyangwa antere icyizere . Mana weee ubu koko nakoze iki gituma mbaho gutya ?”


Comments

NYIRABAHIRE Christine 19 May 2021

IHANGANE UBIBWIRE UMUCHER WAWE UKO BIMEZE MUBIGANIREHO MUFATE UMWANZURO KUKO UBUKWE NTIBUZAPFA NAHO PASTER UMUREKE IBYO AKORA NTABWO ABIZI IMANA ISHOBORA KUZAMUHINDURIRARA AKAZI KUKO UMURIMO WO GUKORERA IMANA URAMUNANIYE.