Print

Caleb yatangaje icyatumye arwana n’umufana mu kibuga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 November 2018 Yasuwe: 3195

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 87, abafana ba Sunrise FC binjiye mu kibuga bishimira ko bishyuye Rayon Sports igitego cya 2 ariko cyangwa n’abasifuzi kubera amakosa yari yakozwe,nyuma umukinnyi Bimenyimana Bonfils Caleb yagaragaye ari gukubita imigeri umufana wari winjiye mu kibuga amusatira bituma ahabwa ikarita itukura n’umusifuzi.

Caleb yasabye imbabazi abakunzi ba ruhago


Caleb yabwiye abanyamakuru ko yakoze aya makosa yitabara kuko ngo uyu mufana bikekwa ko ari uwa Sunrise FC yaje ashaka kumukubita.

Yagize ati “Umufana yaje andwanya, Irambona aramufata aramwikura , ankubita ingumi , nanjye mutera umugeri. Nabikoze nirwanaho nari nziko ashobora kuba afite icyuma cyangwa ikindi kintu cyankomeretsa.Nubwo nirwanyeho mu buryo butari bwo,ndasaba imbabazi abafana, abakinnyi n’abayobozi ba Rayon Sports."

Caleb yatsinze igitego cya mbere kuri penaliti muri uyu mukino wo ku munsi w’ejo,ikindi gitsindwa na Micheal Sarpong ku mupira wari uvuye muri koluneri.

Amkuru aturuka i Nyagatare ni uko uyu musore yari yanyoye agasembuye katagira ingano,kamutera gukora amahano dore ko yahise ajyanwa na polisi.




Amafoto:Rwanda Magazine


Comments

mary 2 November 2018

Njyewe ntabwo nzi amategeko y’umupira,ariko ndabona Caleb yaritabaraga,nonese umufana ajya gukubita umukinnyi mu kubuga gute?noneho yari kumureka akamukubita?