Print

Mkapa ibibazo by’ Abarundi byamunaniye agapira agahereza Abaprezida bo mu karere

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 2 November 2018 Yasuwe: 1090

Yabitangaje nyuma y’ aho ibiganiro bya 5 byarangiye bikarangira nta kigezweho mu batavugarumwe n’ ubutegetsi bw’Uburundi.

Ibi biganiro byasojwe mu ntangiro z’ iki cyumweru byari bifite intego yo kwiga ku myiteguro y’ amatora ya Perezida w’ u Burundi yimirijwe imbere. Aya matora Perezida Pierre Nkurunziza yamaze gutangaza ko ataziyamamazamo.

Ibi biganiro bimaze imyaka 3 bitangiye kuko byatangiye muri 2015. Ubutegetsi bwa Nkurunziza bwagiye bunaniza umuhuza Mkapa kuko inshuro nyinshi bwangaga kubyitabira. Mu biganiro biheruka byagombaga gutangira ku wa Kane w’ icyumweru cyashize ariko byatangiye ku wa Gatanu kubera gutegereza ko uruhande ruri ku butegetsi rwitabira. Gusa byarangiye n’ ubundi banze kwitabira ngo bari mu cyunamo kizamara ukwezi.

Ku wa Mbere tariki 29 nibwo Mkapa yatangaje ko ibiganiro by’ Abarundi yari amaze imyaka 3 ahagarariye nk’ umuhuza bisojwe ku mugaragaro.

Yavuze ko agiye gutegura raporo azashyikiriza umuhuza mukuru Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni. Mkapa yavuze ko umwanzuro kukigomba gukurikiraho uzafatwa n’ abakuru b’ ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’ Iburasirazuba EAC.

Mkapa yavuze ko abakuru b’ ibihugu batamufashije ubwo yari umuhuza mu biganiro by’ Abarundi gusa nta gihugu yatunze urutoki.