Print

Gen. Kayihura yateye ubwoba Ikinyamakuru New Vision avuga ko agiye kukijyana mu nkiko

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 3 November 2018 Yasuwe: 4101

Nk’ uko byatangajwe n’ abunganira Kayihura mu mategeko ngo ashaka ko New Vision imwishyura amashilingi miliyoni 300 kuri buri nkuru yamwanditseho ivuga ko yagize uruhare mu kwica Kaweesi kandi ikanadika inkuru ivuguruza.

Mu byumweru bitatu bishize nibwo New Vision yatangaje inkuru 3 z’ uruhererekane ivuga ko ifite amakuru agaragaza ko Kayihura yafatanyije n’ abandi bapolisi kwica Kaweesi.

Abunganira Kayihura mu mategeko bavuga ko izi nkuru zigamije guharabika umukiliya wabo bityo ko The New Vision igomba kwandika igaragaza ko ibyo yatangaje ari ibinyoma.

Nk’ uko Chimpreports yabitangaje , abavoka ba Kayihura bavuze ko inkuru New Vision yatangaje zageze ku bantu benshi kuko ifite abantu 462 000 bayikurikira kuri twitter.

Ibi ngo byababaje umuryango wa Kayihura n’ abavandimwe be. New Vision yahawe iminsi 7 yo kuba yamaze kwandika isaba imbabazi Kayihura, kuvuguruza ibyo yatangaje no kumwishyura miliyoni 300 z’ amashilingi kuri buri nkuru. Aba bavoka bavuze ko New Vision nitubahiriza ibyo yasabwe Kayihura azayirega mu nkiko.


Comments

Haguma 4 November 2018

Harabura iki ngo uyu mwicanyi bongere bamufunge?