Print

Indirimbo Buravan yahuriyemo na se yamuhaye umugisha atigeze abona kuva yatangira muzika

Yanditwe na: Muhire Jason 4 November 2018 Yasuwe: 737

Muri iki cyumweru nibwo umuhanzi Yvan Buravan yashyize ubutumwa kuri instagram ashimira buri umwe wese wagize uruhare rukomeye rwo kureba indirimbo ye ‘Garagaza’ yahuriyemo na se. Aho yahize izindi ndirimbo zose yakoze kuva yatangira muzika mu gihe we ahamya ko uyu wari umugisha w’umubyeyi we.

Ni ku nshuro ya mbere amashusho y’indirimbo ya Buravan arebwe na miliyoni y’abantu. Mu kiganiro yagiranye na Samedi Detante yavuze ko iyi ndirimbo yahawe umugisha na se.

Yagize ati ” Nabwo navuga ko iyi ndirimbo yakunzwe kubera ikindi ahubwo uyu ni umugisha umubyeyi wanjye yahaye iyi ndirimbo kugirango ikundwe cyane”

Yakomeje avuga ko ariyo ndirimbo ya mbere akoze ikarebwa n’abantu bangana gutya ndetse akomeza gushimira se wamwemereye ko bakorana indirimbo bityo bigatuma iyi ndirimbo ikundwa ku rwego rwo hejuru.

Uyu muhanzi yanavuze ko iyi ndirimbo yahuriyemo na se nayo iri ku ndirimbo zizagaragara kuri album ye ateganya gushyira hanze mu ntangiriro z’ukwezi k’ Ukuboza. Aho iyi Album izaba igizwe n’indirimbo 18 zirimo izo yaririmbye wenyine ndetse n’izindi yaririmbanye n’abahanzi batandukanye barimo Charly na Nina ,Active ,A Pass, A.Y ndetse n’abandi.