Print

Umwarimu wa Muzika yakubise umunyeshuli we aramukomeretsa [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 November 2018 Yasuwe: 721

Uyu mwarimu wigisha Maywood muri California,yakubise uyu munyeshuli we ndetse aramukomeretsa bikomeye nyuma y’aho yamwirukanye kubera ko nta mpuzankano yari yambaye aho kugenda,akamutuka ibitutsi byinshi byivanzemo ivangura.

Ku wa Gatanu w’iki Cyumweru nibwo uyu mwarimu yafunzwe amaze gukubita uyu munyeshuli we ndetse umwe mu banyeshuli yashyize hanze amashusho agaragaza ukuntu uyu mwarimu yakubise mugenzi we nyuma yo kuyafata akoresheje telefoni ye.

Aya mahano y’uyu mwarimu yakorewe ku kigo cy’amashuli yisumbuye cya Maywood Academy High School.

Nkuko byavuzwe aba banyeshuli b’abazungu bakunze gusuzugura uyu mwarimu wabo w’umwirabura kuko mu mashusho yafashwe n’uyu munyeshuli yagaragaje uyu munyeshuli ari gutuka uyu mwarimu we ndetse amukubita umupira wa Basketball mu isura,ananirwa kwihangana nawe aramukubita karahava.

Uyu mwarimu yakubise uyu munyeshuli we kugeza ubwo umwe mu bayobozi b’ikigo baje baramufata,arabiyaka ashaka gukomeza kumukubita.

Nubwo byavugwaga ko uyu munyeshuli ariwe wateje intambara,hari amakuru avugwa ko uyu mwarimu yakubise undi munyeshuli umwaka ushize.