Print

Umukobwa wa Mswati yagizwe Minisitiri muri guverinoma nshya [AMAFOTO YE]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 4 November 2018 Yasuwe: 3387

Minisitiri w’ Intebe Ambrose Dlamini amaze ibyumweru mu mpera z’ icyumweru gishize. Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ugushyingo 2018 nibwo Dlamini yashyizeho guverinoma nshya igizwe n’ abaminisitiri 19 barimo na Sikhanyiso Dlamini w’ imyaka 31.

Sikhanyiso Ni Minisitiri mushya wa Eswatini ushinzwe ikoranabuhanga, amakuru, n’ itumanaho. Uyu mukobwa si mushya muri politiki kuko yari umujyanama wase Umwani Mswati III mu bijyanye na politiki n’ ubukungu. Yize muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ibijyanye n’ itumanaho n’ ikoranabuhanga.

Igikomangomakazi Dlamini Sikhanyiso yanakoze muri Sosiete y’ itumanaho ya MTN se afite imigabane ingana ni 10% nk’ uko byatangajwe na Afrikmag

Muri igihugu ububasha bwinshi bufitwe n’ umwami nubwo gifite Minisitiri w’ Intebe. Muri Mata uyu mwaka nibwo Mswati III yahinduye izina ry’ igihugu akita Eswatini bivuga ubutaka bw’ abasuwasisi.