Print

Bull Dog yanenze bamwe mu banyamakuru batiza umurindi indirimbo z’inshishurano

Yanditwe na: Muhire Jason 5 November 2018 Yasuwe: 334

Umuraperi Bull Dog kuri ubu ufatwa nk’umwe mu baraperi bagize uruhare runini mu iterambere rya Hip Hop nyarwanda mu kiganiro yagiranye na UMURYANGO yanenze bamwe mu banyamakuru bakora mu ishami ry’ imyidagaduro batiza umurindi indirimbo z’inshishurano bagakomeza kuzamamaza ko aribo basubiza inyuma muzika nyarwanda .

Yagize ati “ Njyewe ntabwo nshobora gukora ingeso yo gushishura gusa icyo nabwira abahanzi ‘Shame on them’[ Bigaye] icyo navuga nakivuga ku banyamakuru bafata abo bahanzi bagafata izo ndirimbo bakazikina bavuga ngo abo bahanzi n’ibyamamare bagakomeza no kubamamaza cyane bakoze indirimbo z’inshishurano zidafite ireme ry’umwihariko wacu cyangwa wabo ahubwo ari ibintu bateruye hakurya no hino kugira ngo batumvishe ibintu birenze bakwiye kwisubiraho,”

Abajijwe impamvu baba babikora yasubije ko atazi impamvu yabyo gusa avuga ko ahubwo icyo yibaza ari impamvu ituma bariya banyamakuru babiha umwanya bagakomeza kubicuranga kandi bazi neza ko ari ibishishurano.

Avuga ko izi ndirimbo z’inshishurano ziramutse zimwe umwanya ko umuziki wo mu Rwanda watera imbere ndetse n’abahanzi bo mu Rwanda bakamenyekana gusa ngo ntibitaba gutya umuziki nyarwanda uzata ireme ndetse n’abandi bahanzi ba nyiri bino bikorwa bazashyira isura mbi ku Rwanda ndetse no kubahanzi muri rusange.