Print

Cristiano Ronaldo yatangaje shampiyona yifuza gusorezamo umupira w’amaguru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 November 2018 Yasuwe: 2097

Ronaldo yavuze ko yifuza kuzongera gukinana na Wayne Rooney kuri ubu ukinira ikipe ya DC United muri USA byatumye benshi bemeza ko uyu rutahizamu ashobora kuzava muri Juventus yerekeza muri Amerika.

Yagize ati “Rooney yabaye umukinnyi mwiza mu Bwongereza.Twakundaga kumwita Pit bull.Ndamukumbuye cyane ndetse ntawe uzi icyo ejo hazaza hahishe,dushobora kuzongera gukina mu ikipe imwe.

Rooney yakinannye na Cristiano Ronaldo muri Manchester United imyaka 5,begukana premier League 3 ndetse begukana UEFA Champions League.

Bimaze iminsi bivugwa ko David Beckham yifuza gusinyisha Cristiano Ronaldo ndetse agakura Rooney muri DC United bityo bashobora guhurira mu ikipe ya Inter Miami muri 2020.


Cristiano Ronaldo yifuza kongera gukinana na Rooney