Print

Hoteli ‘Kalisimbi’ igiye kugurishwa

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 6 November 2018 Yasuwe: 1544

Iyi hotel iherereye mu Mudugudu wa Ishema, Akagali ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge, Itangazo rihamagarira abashoramari kuyigura rivuga ko izagurishwa ku wa 13 Ugushyingo 2018 saa tanu z’igitondo.

Ushinzwe iyegeranya n’ igabanya ry’ umutungo yatangaje ko igurishwa ryayo rishingiye ku cyemezo cy’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge.

Urukiko rwategetse ko iyi hoteli igurishwa kugira ngo hishyurwe imyenda ifite.

Uteranyije imyenda yose ifite bigeze hafi miliyari 2 Frw, Abo ibereyemo umwenda barimo Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Ikigo cy’Ubwishingizi mu Rwanda (RSSB), Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) n’Akarere ka Nyarugenge.

Me Mukwende Olivier avuga ko ideni ryari rimaze igihe kirekire kirenga imyaka ine itabasha kuryishyura, kugeza ubwo bigeze mu rukiko rugategeka ko igurishwa rikishyurwa.

Anemeza ko na ba nyiri hotel bamenyeshejwe igurishwa ryayo hashyirwa mu bikorwa umwanzuro w’urukiko.

Hotel Karisimbi iri mu ziciriritse zigeze kuvugwa mu itangazamakuru mu 2015 ko zifite impungenge zo gutezwa cyamunara kubera kutabona inyungu ngo yishyure inguzanyo za banki.

Karisimbi Hotel ni hoteli y’inyenyeri eshatu, yatangiye mu 2001. Ifite ibyumba 20.