Print

Ni ryari leta ikenera gushyira impapuro mpeshamwenda ku isoko

Yanditwe na: Ubwanditsi 7 November 2018 Yasuwe: 822

Ikinyamakuru UMURYANGO mu kiganiro cyagiranye n’umusesenguzi mu bukungu Teddy Kaberuka adusobanurira birambuye zimwe mu mpamvu zituma leta ishyira ku isoko impapuro meshamwenda.

Yadutangarije ko impamvu nyamukuru zishobora kubitera ari ebyiri harimo kwinjiza amafaranga no kurengera ubukungu.

Gushaka kwinjiza amafaranga (financial purpose ) : Leta iramutse ifite imishinga ikomeye ishaka gushoramo amafaranga , aho kugira ngo ijye gufata inguzanyo mu ma banki yo hanze, ishobora kubwira abaturage , bakagura izi mpapuro . ihita ibona amafaranga yo gushora muri iyi mishanga ku nyungu iringaniye kandi n’abaguze izo mpapuro bakazunguka igihe kigeze.

Kurengera ubukungu ( financial reasons ) : Impapuro mpeshamwenda zishoboragushyirwa ku isoko hagamijwe kurengera ubukungu kuko ngo bishobora gukorwa hagamijwe kugabanya amafaranga akoreshwa mu baturage kuko ngo mu gihe habayeho gukoresha amafaranga menshi mu baturage bishobora gutuma ata agaciro. Bityo rero , leta ishobora gushyira impapuro mpeshamwenda ku isoko mu rwego rwo kuregrera ifaranga.

Iyi mpuguke mu bukungu yemeje ko nanone Leta iramutse ibonye amafaranga yagabijwe birenze urugero ( yabaye make mu bantu) bisaba ko banki nkuru igabanyiriza ibigo by’imari inyungu ku nguzanyo , bigatuma amafaranga noneho ibigo by’imari byayafata ku bwinshi akazasubira mu baturage.