Print

Agasembuye kandagaje abantu bari bitabiriye amarushanwa yo gusiganwa ku mafarashi bamwe bananirwa kugenda [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 November 2018 Yasuwe: 2371

Iri rushanwa rizwi nka Melbourne Cup ryari ryitabiriwe n’abafana gera ku bihumbi 100,ryahuye n’imbogamizi nyinshi zirimo imvura nyinshi, bituma bamwe mu baryitabiriye bari banyoye ku gasembuye baseba ku buryo bukomeye.

Mu mafoto yafatiwe muri iri rushanwa ryabaye ku munsi w’ejo Taliki ya 06 Ugushyingo uyu mwaka,yagaragaje abagore baguye hasi,abandi bari guhagurutswa n’abagabo kubera ingaruka z’umusemburo ndetse n’abagabo bakoze ibidakorwa.

Bamwe mu bagabo bagaragaye bateruwe n’abagabo kubera kunanirwa kugenda mu cyondo basomye abandi biba ngombwa ko bakuramo inkweto kugira ngo babashe gutambuka.