Print

Umunyamideli w’uburanga yatangaje umutoma yabwiwe na Cristiano Ronaldo ukamusaza [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 November 2018 Yasuwe: 2422

Uyu munyamideli ukunze gusohoka mu binyamakuru yambaye ubusa,yabwiye ikinyamakuru cyitwa Diva e Donna ko uyu rutahizamu wa Juventus ukunzwe kurusha abandi bakinnyi bose ku mbuga nkoranyambaga.

Ronaldo asanzwe akundana na Georgina Rodriguez

Yagize ati “Yarambwiye ngo ndi mwiza cyane.Byaranshimishije cyane kubibwirwa n’icyamamare nka Cristiano gikunzwe n’abakobwa benshi.Niwe ndeberaho umusore ufite uburanga.”

Cristiano Ronaldo ni umwe mu bakinnyi ba ruhago bavugwaho gushurashura mu banyamideli ndetse n’abakobwa batandukanye dore ko hari abakobwa benshi bagenda bavuga ko baryamanye nawe.

Ronaldo ufite abana bane,asanzwe akundana n’umunyamideli witwa Georgina Rodriguez baherutse kubyarana umwana w’umukobwa witwa Alana Martina.








uyu munyamideli yavuze ko Cristiano yamubwiye ko ari ihoho