Print

Wilfried Zaha yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera umurundo w’amamodoka ahenze atunze [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 November 2018 Yasuwe: 3113

Zaha yagaragaje ko atunze imodoka nyinzhi zihenze zirimo Lamborghini Aventador igura ibihumbi 350 by’amapawundi, Lamborghini Gallardo igura ibihumbi 250 by’amapawundi, Mercedes G63 AMG igura ibihumbi 150 by’amapawundi, Porsche Cayenne igura ibihumbi 65 by’amapawundi, Range Rover Evoque igura ibihumbi 45 by’amapawundi,Mercedes S65 AMG igura ibihumbi 183 by’amapawundi na Rolls Royce Wraith igura ibihumbi 300 by’amapawundi.

Uyu rutahizamu uzi gucenga cyane,akomeje gusebya ba myugariro mu Bwongereza nubwo afite ibitego 3 gusa muri Premier League uyu mwaka.

Zaha w’imyaka 25, atunze imodoka nyinshi zose hamwe zifite agaciro ka miliyoni imwe y’amapawundi aho ahembwa akayabo k’ibihumbi 130 by’amapawundi ku cyumweru.