Print

Gitifu ushinjwa gukubita abaturage 11, dosiye ye yageze mu bushinjacyaha

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 8 November 2018 Yasuwe: 776

Dusingizimana Emmanuel n’ abadaso batawe muri yombi ku wa Gatandatu w’ icyumweru gishize nk’ uko amakuru agera ku Umuryango abyemeza.

Urwego rw’ Iperereza mu karere ka Kirehe rwatangarije UMURYANGO ko kuri uyu wa Kane dosiye ya Dusingizimana yashyikirijwe ubushinjacyha. Afungiye kuri sitasiyo ya Kirehe akurikiranyweho ibyaha biri, icyo gukubita no gukomeretsa n’ icyaha cyo gufunga binyuranyije n’ amategeko

Umwe mu baturage 11 bavuga ko yakubiswe n’ uyu muyobozi afatanyije n’ abadaso babiri byamuviriyemo kujya mu bitaro. Dusingizimana ubwo aheruka kuganira n’ itangazamakuru yavuze ko atigeze akubita aba baturage.

Ibindi kuri iyi nkuru kanda hano : Kirehe: Abaturage 11 bafungiwe ku kagari , umwe ahava ajya mu bitaro