Print

MINAGRI yatangaje ikishe ya mafi yo muri Mukungwa

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 9 November 2018 Yasuwe: 5535

Gerardine Mukeshimana yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 8 Ugushingo 2018 , mu kiganiro yagiranye n’ abanyamakuru.

Yagize ati “Amafi yishwe imyanda inganda zamennye mu kagezi. Twafashe amafi yapfuye dufata n’ amazi tujya kubipima dusanga ayo mafi yarishwe n’ imyanda yavuye mu nganda.”}

Minisitiri w’ ubuhinzi yavuze ko hafashwe ingamba ko inganda zigomba kugira aho zimena imyanda habugenewe kugira hatazagira ikindi kibazo nk’ iki cyongera kubaho.

Ubwo aya mafi yapfaga abaturage barafashe barayarya bavuga ko ari manu yaturutse mu ijuru cyangwa ubunani Imana yabahaye.

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana niba ntawe kurya aya mafi nta ngaruka byabagizeho. Gusa Minisiteri y’ ubuhinzi n’ ubworozi aho yamenyeye ko abaturage barimo kurya ayo mafi yabasabye kubihagarika.

Amategeko y’ u Rwanda ateganya ko umuntu wagije ibidukikije nkana agomba kubiryozwa, kugeza ubu ntabwo haramenyekana niba izo nganda zagije amafi ziri hejuru y’ amategeko ku buryo ba nyirazo batakurikiranwa mu nkiko. N’ impamvu yatumye Minisitiri w’ ubuhinzi n’ ubworozi adatangaza amazina y’ izi nganda nayo ntiramenyekana.



Comments

kaks 9 November 2018

Mumubwire ko itegekonshinga riteganya ko uwimana amakuru ayazi aregwa mu rukiko navuge izo nganda