Print

‘Imikoranire yacu na Banki y’Isi ni iyo gushimwa’ Perezida Kagame

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 9 November 2018 Yasuwe: 358

Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Ugushyingo 2018, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa Banki y’Isi Kristalina Georgieva, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Nyuma y’ibiganiro bagiranye, abinyujije kuri Twitter Perezida Kagame yavuze ko yiteguye kubona ubwo bufatanye butanga umusaruro ukenewe mu guteza imbere abaturage.

Yagize ati “Nishimiye guhura na Kristalina Georgieva. Nanyuzwe n’ibiganiro twagiranye ku guteza imbere ubushabitsi, gukaza imikoranire yacu no guteza imbere ibikorwa bituma abaturage batanga umusaruro.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko ibiganiro bagiranye byakomoje ku bikorwaremezo, ingufu, imiturire yo mu mijyi n’ubuhinzi. Ati “Imikoranire yacu na Banki y’Isi ni iyo gushimwa.”

Georgieva nawe yavuze ko yishimiye kuganira na Perezida Kagame ku bikorwa bigamije guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda.

Banki y’Isi ni umwe mu baterankunga bakomeye b’imishinga y’iterambere mu Rwanda. Mu mishinga yibandaho mu Rwanda harimo ubuhinzi, ingufu n’ubwikorezi.