Print

Gicumbi: Abanyamasengesho bakomorewe gusengera muri rya sumo ryapfiyemo umuntu [AMAFOTO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 9 November 2018 Yasuwe: 1677

Mu kwezi kw’Ukuboza 2017 ni bwo umurenge wa Mutete mu karere ka Gicumbi byahagaritse ibikorwa byo gusengera muri iri sumo.

TV1 yasubiragayo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Ugushyingo 2018 isanga ibikorwa byo kuhasengera birimbanyije harafunguwe , hari abantu b’ingeri zitandukanye bamwe bari mu mazi mu isumo basenga ari nako amazi agenda abacuncumukaho abandi ku nkombe ndetse hakaba n’ababa bari mu matsinda mu dushyamba turi hafi aho hafi y’agahema kadasakaye bubatse aho. Gusa barashima ubuvugizi bakorewe n’itangazamakuru bakaba bahasengera aha nta nkomyi.

Nubwo bigaragara ko ubuyobozi bwabahaye rugari ngo basengere aha hantu, nta cyakosowe kigaragara kugira ngo bahasengere,bityo hakaba hari impungenge ko isaha n’isaha aho hantu hashobora kuzongera gupfira umuntu yaje gusenga mu gihe hadatunganyijwe neza uko bikwiye.

Abajya gusengera muri iri sumo bavuga ko bajyana ibyifuzo bitandukanye birimo ibibazo biba bitarakemuwe n’abayobozi ngo bakaza kubitura Imana .

Uretse abaza gusengera aha ku Rusumo bishimira ko batagitangirwa, n’abahaturiye bishimira ko kuri ubu hari kugendwa n’ibikorwa by’ubucuruzi byari byaradindiye bikaba biri gukorwa uko byari bisanzwe mbere.





Comments

mazina 10 November 2018

Nubwo abantu benshi bahitamo kujya gusengera I Maka,Kibeho,Fatima,Amasumo,etc...,ntabwo aribyo bituma imana ibumva kurusha abandi.Aho wasengera hose,Imana irakumva.Gusa tujye tumenya ko imana itumva abantu bose basenga.Impamvu nyamukuru ni 2 dusoma muli Bible.Iya mbere,Imana ntabwo yumva abanyabyaha banga kwihana.Bisome muli Yohana 9:31.Iya kabiri,Imana ntabwo yumva abasenga bakurikije imihango idahuye n’ibyo Bible ivuga.Nukuvuga bakurikije "imihango yabo" (traditions).Bisome muli Matayo 15:9.Abo ni nabo benshi.Urugero,hali amadini asenga anyuze ku Bahanuzi bayo (Muhamadi,Bahaulah,Confucius,Bouddha,etc...).Nyamara Bible ivuga ko "nta wundi muntu agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina abantu bahawe munsi y’ijuru tugomba gukirizwamo uretse YESU.”