Print

Abayobozi ba FC Barcelona barakariye bikomeye rutahizamu Ousmane Dembele

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 November 2018 Yasuwe: 2017

Dembele ufite ingeso yo gukererwa imyitozo uko yishakiye,yatangiye no kuyisiba aho kuri uyu wa Kane atigeze ayitabira ndetse ntiyigeze abimenyesha umutoza we Ernesto Valverde n’ubuyobozi bwa FC Barcelona.

Ibitangazamakuru byo muri Espagne byacitse ururondogoro ndetse biravuga ko iyi myitwarire y’uyu mukinnyi ari umwanda ndetse akwiriye gushakirwa ibihano.

Ubuyobozi bwa FC Barcelona buravuga ko amakosa yose uyu musore akora abiterwa no kuba atarakura ndetse ataramenya agaciro ko kuba umunyamwuga.

Ikinyamakuru El Mundo Deportivo cyavuze ko iyi myitwarire mibi y’uyu Mufaransa ikomeje gutera impungenge FC Barcelona ndetse ko umutoza Valverde akwiriye guha umwanya Malcolm witwara neza.

Byaje kumenyekana ko uyu mukinnyi yasibye iyi myitozo kubera ko yari arwaye igifu gusa anengwa nubuyobozi ko atigeze agira icyo abatangariza kuri ubu burwayi bwe.

Abayobozi ba FC Barcelona bamaze iminota irenga 90 bahamagara uyu mukinnyi ntiyitabe ndetse ashobora kutagaragara mu mukino w’uyu munsi FC Barcelona ikina na Real Betis muri La Liga.