Print

Abashakashatsi bagaragaje ukuntu gutera akabariro no kubyara abana byongera imyaka yo kubaho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 November 2018 Yasuwe: 1809

Abashakashatsi bo muri Sweden bakoreye ubushakashatsi ku bagabo 704,481 n’abagore 725,290 bavutse hagati y’umwaka wa 1911 na 1925,basanga abantu batabyaye abana batararamye nk’abababyaye.

Abantu batigeze babyara ngo bahura n’ibibazo byo kwigunga ndetse ntibabona abo bagaragariza amarangamutima yabo bituma imyaka yo kurama kwabo iba mike cyane.

Mu bushakashatsi bwakozwe umwaka ushize,bwagaragaje ko abantu babyaye biyongeraho imyaka 2 ku gihe bari kuzamura ugereranyije n’abatarabyaye.

Ku byerekeye gutera akabariro,ngo abagabo barongora abagabo babo nibura inshuro 2 mu Cyumweru,baba bafite amahirwe agera kuri 50 ku ijana yo kudapfa imburagihe ugereranyije n’abatera akabariro rimwe mu kwezi.

Umugabo ugera ku byishimo bye bya nyuma mu gihe cyo gutera akabariro inshuro 350 mu mwaka,arama imyaka 4 yisumbuye ku muntu wageze ku byishimo bye bya nyuma mu gihe cyo gutera akabariro iminsi 125.

Abashakashatsi bavuze ko imibonano mpuzabitsina yongera imisemburo ya oxytocin na dehydroepiandrosterone ituma umuntu amererwa neza,bityo Stress zikagabanuka.

Ibindi bintu bituma umuntu abasha kurama birimo kuruhuka bihagije,kunywa ikawa yo mu Bugereki,gutembera,gukora siporo,kudahora mu bitaro n’ibindi.