Print

Perezida Kagame ari I Paris ku butumire bwa Emmanuel Macron

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 11 November 2018 Yasuwe: 1469

Iyi nama irabanzirizwa n’ imihango yo kwibuka imyaka 100 ishize Intambara ya Mbere y’Isi irangiye.

Amb. Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ Amahanga yabwiye Radiyo Rwanda ko Perezida Kagame ari I Paris ku butumire bwa Perezida w’ Ubufaransa Emmanuel Macron.

Amb. Nduhungirehe yavuze ko iyi nama umukuru w’ igihugu aritabira ari inama igamije guhiriza hamwe ibihugu bikaganira ku cyakorwa ngo amahoro aboneke.

Ati “Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatumiwe na mugenzi we Perezida Emmanuel Macron w’ Ubufaransa muri iyi nama ya mbere igamije amahoro yitwa Forum de Paris a la Paix, kugira ngo barebere hamwe ubuhanyi n’ amahanga bushingiye ku bihugu byinshi.”

Yakomeje agira ati “Ningombwa ko ibihugu byicara hamwe kugira ngo biganire uko ibiganiro by’ ibihugu(multilalisme) byakomeza mu rwego gushakira umuti ibibazo Isi ifite. Mu rwego rw’ amahoro n’ umutekano. Byaragaragaye ko mu bihe bishize ikintu bita multilalisme gisigaye kiri mu kibazo kuko ibihugu bimwe bisigaye bishaka gufata ibyemezo byo ubwabyo bitagishije inama imiryango mpuzamahanga turimo”

Iya nama iritabirwa n’ abandi bakuru b’ ibihugu barimo Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump n’ Umuyobozi w’ Ubudage Angela Merkel.

Intambara ya mbere y’ Isi yatangiye mu 1914 irangira mu 1918, imyaka 100 rero irashize intambara ya mbere y’ isi irangiye.


Perezida Kagame yaherukaga mu Bufaransa mu ntangiriro z’ uyu mwaka wa 2018.