Print

Icyamamare cyahawe urw’amenyo kubera amafoto akurura abagabo cyashyize hanze ku munsi wo kwibuka [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 November 2018 Yasuwe: 3771

Uyu mukobwa w’imyaka 26,yakoze amahano ashyira hanze yambaye utwenda dukurura abagabo,kuri iki Cyumweru aho biteganyijwe ko Abongereza baraza kwibuka ingabo zbo zaguye mu ntambara ya mbere y’isi yose.

Uyu mukobwa wibereye I Dubai ntacyo byari bimubwiye kuko yishyiriye kuri Instagram aya mafoto gusa yahise ayasiba nyuma yo kwibasirwa n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bamushinja agasuzuguro.

Aba bafana bari bariye karungu,bibukije uyu mukobwa ko yagakwiriye kubaha izi ngabo zatanze amaraso kubera Ubwongereza ndetse bamwe bavuga ko atari cyo gihe nyacyo cyo gushyira hanze aya mafoto akurura abagabo.

Gabby yahise asiba aya mafoto kuri Instagram ye kugira ngo yirinde gukomeza kwibasirwa n’aba bafana be bababajwe ni uko yitwaye mu gihe cyo kwibuka kiba buri mwaka.