Print

Mourinho yasekeje benshi kubera impamvu yavuze yatumye atsindwa na Manchester City

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 November 2018 Yasuwe: 2876

Uyu munya Portugal uzwiho gushaka impamvu z’urwitwazo iyo yatsinzwe,yabwiye abanyamakuru ko bagowe cyane n’imikino bakinnye mu minsi ishize irimo uwo basuye Bournemouth ndetse na Juventus muri Champions league mu gihe City yo yakiriye amakipe yoroshye iyatsinda ibitego 6 yose.

Yagize ati “Manchester City iheruka gukinira imikino 3 yose mu rugo itsindamo ibitego 6-0 na 6-1,mu buryo bworoshye cyane.Byose byaraboroheye mu gihe twe twakinnye imikino 2 ikomeye hanze irimo uwo duheruka gutsinda wari umeze nk’umukino wa nyuma twakinnye n’ikipe ikomeye ku mugabane w’iburayi.twatanze imbaraga zacu zose.

Ntabwo byoroshye gusura Juventus ikomeye ku mugabane w’iburayi mu gihe uwo muzahangana,yakiriye mu rugo Shakhtar akayitsinda 6-0 mu buryo bworoshye.”

Mourinho yabwiye abanyamakuru ko gutsindwa na Manchester City ari ibintu byumvikana kuko abakinnyi be bananijwe n’umukino batsinze Juventus ku wa Gatatu w’icyumweru gishize mu gihe Manchester City yo yari yibereye mu rugo iri kunyagira Shakhtar yo muri Ukraine 6-0.