Print

Alexis Sanchez avugana n’abakinnyi 3 gusa muri Manchester United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 November 2018 Yasuwe: 2364

Sanchez ntiyaryohewe n’ubuzima kuva yagera muri Manchester United muri Mutarama uyu mwaka avuye muri Arsenal,kuko yabuze umwanya wo gukina ndetse biravugwa ko yifuza kwerekeza muri PSG mu kwezi kwa mbere.

Alexis Sanchez ntarabasha kumenya kuvuga neza icyongereza byatumye bamwe mu bakinnyi ba Manchester United bamwanga ndetse bivugwa ko bamwe bamugiriye ishyari kubera umushahara ahembwa.

Abakinnyi 3 bivugwa ko avugana nabo muri Manchester United barimo David De Gea, Juan Mata na Romelu Lukaku mu gihe abandi batajya bamuvugisha ndetse ntibamwitaho.

Sanchez ari mu bwigunge ukomeye ndetse ngo yumva yarirengagijwe cyane bituma yifuza kwigendera akava muri iyi kipe ya Manchester United.

Jose Mourinho arifuza kugurisha Alexis Sanchez kugira ngo abone amahirwe yo kugura umunya Croatia witwa Ivan Perisic ukinira Inter Milan.