Print

Umugore umaze imyaka 5 aruka inshuro 100 ku munsi yateye benshi agahinda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 November 2018 Yasuwe: 2434

Guhera mu Ugushyingo 2013,uyu Rebecca Griffiths arwaye indwara ikomeye yo kuruka buri kanya ndetse yavuze ko nibura ku munsi aruka inshuro 100 ku buryo asigaye yumva ashaka kwiyahura.

Ubu burwayi buzwi nka cyclical vomiting syndrome bwazengereje cyane Rebecca, bituma asezera ku kazi yakoraga ubu ahora aryamye afite ikintu cyo kurukamo buri munsi.

Yagize ati “Sinshobora kurya no kunywa.Mpora ndyamye ku buriri mfite ikintu cyo kurukamo gusa.Ubwo nibwo buzima mazemo imyaka 5 yose.Kuruka byahagaritse burundu ubuzima bwanjye.

Bigitangira muri 2013,nararutse cyane,abaganga bagira ubwoba Babura icyo gukora.kugeza ubu nabuze icyo nakora.Nta kintu nakora ubu.”

Ubu burway bwo kuruka buri kanya bukunze gufata abana ndetse ntibuterwa n’ubundi burwayi.umurwayi w’iyi ndwara yitwa cyclical vomiting syndrome aruka nibura inshuro 6 mu isaha ndetse ubu burwayi hari igihe bumara igihe kinini.

Uyu mugore w’imyaka 31 yarivuje biranga ndetse kuri ahora akeneye kwitabwaho kuko kuruka cyane bituma amazi agabanuka mu mubiri.

Mu minsi ishize nibwo uyu mugore yabonye umuganga w’Umudage wamubaze,asanga imwe mu miyoboro itembereza amaraso mu mubiri yaragize ikibazo ariyo mpamvu aruka cyane,byatumye amwitaho none kuri ubu bitangiye kugabanuka nkuko Rebecca yabitangarije abanyamakuru.