Print

Umugabo n’umugore we bari mu mazi abira kubera kwitirira umwana wabo Hitler

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 November 2018 Yasuwe: 1932

Aba bombi bakomoka mu Bwongereza, basanzwe ari abafana b’amatwara y’ishyaka rya Nazi ryari irya Hitler ndetse bafatanwe amafoto bafite ibendera ry’iri shyaka.

Adam n’umukunzi we Patatas barashinjwa ko ari abarwanashyaka b’ishyaka ry’aba Nazi kandi imyitwarire n’ibikorwa by’aba Nazi byaraciwe mu Bwongereza kuko bifatwa nk’ubwihebe.

Uyu mugabo n’umugore bifotoje bambaye imyenda y’umweru bateruye uyu mwana wabo bise Adolf ndetse bafashe ibendera ririho ikirango cy’aba Nazi.

Mu rukiko rwa Birmingham,uyu mugabo n’umugore bashinjwe ivangura ndetse n’iterabwoba bisanzwe bikorwa n’intagondwa zigifite amatwara ya Kinazi.

Aba babyeyi babyaye uyu mwana wabo bamwita Adolf nyuma y’aho Ubwongereza bwahagaritse burundu abayoboke b’ishyaka rya Nazi ndetse n’ibikorwa bishyigikira iri shyaka,ibintu byafashwe nko kwigomeka ku butegetsi.

Mu kwezi gutaha nibwo urukiko ruzasoma imyanzuro y’urubanza rwabaye uyu munsi aho aba bombi bashobora guhabwa ibihano biremereye.

Adam uri gushinjwa gushyigikira amatwara y’aba Nazi