Print

Meddy yahishuye abandi bahanzi bakomeye yifuza gukorana nabo indirimbo

Yanditwe na: Muhire Jason 13 November 2018 Yasuwe: 564

Umuhanzi Meddy kuri ubu uri kubarizwa mu gihugu cya Tanzania aho arimo kwiga ndetse no kwagura isoko ry’ibihangano bye mu kiganiro aheritse kugirana na Bongo 5 yatangaje ari mu biganiro n’bamwe mu bahanzi baho bakomeye mu rwego rwo gukomeza kwiyegereza abakunzi be ndetse no kwagura umuziki w’u Rwanda.

Yakomeje avuga ko mu bahanzi ari kugirana nabo ibiganiro harimo abasanzwe bafashirizwa mu nzu ya Wasafi Records ubusanzwe ihagarariwe n’umuhanzi Diamond ndetse na Ben Pol, Ali Kiba na Vanessa Mdee abahanzi bakomeye muriki gihugu.

Meddy yakomoje n’uko abona umuziki w’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba aho yavuze ko uhgaze neza kuko buri gihugu cyose gifite abanyempano kandi bifuza kwagura ibikorwa mu buryo bwihuse. Aho ngo urufunguzo rwo kubigeraho byose ari ubufatanye muri buri kimwe.

Yasoje avuga ko Kuwa 29 Ukuboza afite igitaramo i Burundi aho azava yerekeza mu Rwanda akazahakorera igitaramo gitangiza umwaka cya East Africa Party kizaba ku wa 1 Mutarama 2019.