Print

Jose Mourinho yatangaje umukinnyi wishe gahunda ye ku mukino yatsinzwe na Manchester City

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 November 2018 Yasuwe: 3233

Uyu mutoza utajya aripfana, yabwiye abanyamakuru ko kubura Paul pogba ku munota wa mbere byamubabaje cyane ndetse kubanza mu kibuga Marouane Fellaini bitari muri Gahunda ze.

Mourinho yavuze ko Fellaini yamwiciye gahunda kuri Manchester City

Yagize ati “Twahombye Paul Pogba.Ikintu cya mbere cyishe imipangu yanjye ni ukubanza mu kibuga Marouane Fellaini,kuko ntabwo yari afite ubushobozi bwo gukina iminota 90.Agira imbaraga nyinshi ariko ntabwo yari ameze neza ngo azikoreshe.Ibaze iyo aza kwinjira mu mukino bikiri 2-1.Twari kwitwara neza.”

Ibitego bya David Silva,Sergio Aguero na Ilkay Gundogan kuri kimwe cya Mancheester United cyatsinzwe na Anthony Martial nibyo byasoje uyu mukino w’abakeba uheruka kuba ku Cyumweru gishize.

Fellaini wari umaze iminsi mu mvune yagarutse ku mukino wa Juventus afasha Manchester United gutahana intsinzi y’ibitego 2-1 gusa ntiyitwaye neza ku mukino wa Manchester City.