Print

Olivier Giroud na Kimpembe bagiye kwinjira muri Cinema

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 November 2018 Yasuwe: 526

Nubwo batazagaragara muri iyi filimi nk’abakinnyi,aba basore bazasemura mu gifaransa ibivugwa n’abakinnyi b’imena bo muri iyi filimi aho Giroud azavuga mu ijwi rya Green Goblin mu gihe Kimpembe azavuga ijwi rya Scorpion.

Giroud wabuze ibitego mu ikipe ya Chelsea,yatangaje ko yiteguye kwinjira muri uyu mwuga we mushya we na Kimpembe nubwo batazaba bagiye kuba abakinnyi ahubwo amajwi yabo ariyo azumvikana mu gifaransa muri iyi filimi.

Iyi filimi izasohoka kuwa 12 Ukuboza 2018,yatangiye guca ibintu ndetse benshi bahise batangira gukusanya amafaranga yo kuyigura kugira ngo bazumve aya majwi y’aba bakinnyi bafashije Ubufaransa kwegukana igikombe cy’isi giheruka kubera mu Burusiya.

Ubwo bazaba bamaze gufatwa amajwi,aba basore bazahita berekeza mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa iri kwitegura gucakirana n’Ubuholandi mu mikino ya Euro Nations League ku wa Gatanu.