Print

Abakobwa bakunzwe n’abasore benshi kubera imiterere y’umubiri wabo bagiye guhurira muri filime imwe

Yanditwe na: Muhire Jason 15 November 2018 Yasuwe: 2313

Mu gihugu cya Kenya kuri ubu hari kuvugwa inkuru ya filime yitwa Nairobi Diaries iri mu zikunzwe n’abatuye muri kiriya gihugu kubera amasomo bakura muri iyi filime y’uruhererekane.

Hari hashize igihe kingana n’amezi agera muri 5 iyi filime idakorwa ubu bijeje abakunzi bayo ko bagiye kongera kwigaragaza mu ruhando rwa cinema ya Kenya.

Mbere yuko ihagarikwa byavuzwe ko bamwe mu bayobozi bayo babanje kutumvikana kubera ibibazo bijyanye n’amikoro macye gusa ushinzwe gutunganya iyi filime uzwi nka Ruth Mwende yavuze ko ataribyo ahubwo hari bimwe mu bintu nyenerwa bashakaga bityo bituma baba bahagaritse akazi.

Kuri uyu wa Gatatu aganira n’itangazamakuru ryo muri Kenya yemeje ko mu minsi micye bagiye gusohora tumwe mu duce twa filime twakoze ya Nairobi Diaries .

Iyi Filime ikinwamo n’abakobwa b’ibyamamare bitandukanye birimo Mishi ,Pendo Bridget Molly,Risper Faith ,Molly ,Judy ,Judy Jay ,Muchelle Yola ,Ella Bridget Echieng n’abandi batandukanye bijeje abakunzi babo ko bagarukanye ibyiza byinshi ndetse no gukomeza kubakurikira ku rubuga rwabo rwa Youtube ubusanzwe rushyirwaho filime zabo.