Print

Umunyabigwi M’bilia Bel akaba n’umwamikazi wa Rumba agiye kuza mu Rwanda

Yanditwe na: Muhire Jason 15 November 2018 Yasuwe: 1161

Umuhanzikazi M’bilia Bel wakanyujijeho mu bihe byahise mu njyana zitandukanye zirimo Rumba ndetse akaba yaritiriwe umwakikazi wizi ndirimbo kubera kubera ko ntawigeze amuhiga kuri ubu yatumiwe mu gitaramo gikomeye kizaba taliki ya 7 Ukuboza 2018.

Uyu mugore wabonye izuba taliki ya 10 z’ukwezi kwa Mutarama 1959 kuri ubu afite imyaka 59 y’amavuko aho yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo Nakei Nairobi, Mpeve Ya Longo, Eswi Yo Wapi, Faux Pas, Loyenghe, Ba Gerants Ya Mabala, Cadence Mudanda, Boya Ye, Beyanga, Contre Ma Volonte, Phénomène, Bameli Soy, Désolée n’izindi nyinshi.

Abateguye ki gitaramo baboneyeho kwizeza abantu ko kano ari kamwe mu dushya babateguriye ndetse bsaba abantu bose bakunda uyu muhanzikazi kuzaza kwifatanya nawe mu gitaramo cy’imbatura mugabo.