Print

Robertinho arifuzwa cyane n’ikipe ya Gor Mahia

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 November 2018 Yasuwe: 1616

Robertinho wahereye isomo rya ruhago Gor Mahia imbere y’abafana bayo mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederations Cup Rayon Sports iherutse gukoreramo amateka,yabengutswe n’abayobozi b’iyi kipe yo muri kenya ndetse biravugwa ko bifuza kumuha akayabo kugira ngo abatoze.

Gor Mahia irifuza guha akazi Robertinho

Robertinho afitanye amasezerano na Rayon Sports azarangira mu kwezi gutaha bishobora gutuma yerekeza muri Kogalo igihe cyose ubuyobozi bwa Rayon Sports butagize icyo bukora.

Gor Mahia FC yatwaye ibikombe 17 bya shampiyona muri Kenya,yatandukanye n’umwongereza Dylan Kerr ku munsi w’ejo Taliki ya 15 Ugushyingo 2018 ku bwumvikane bw’impande zombi,bityo ku rutonde rw’abatoza bo kumusimbura harimo Robertinho ukina umupira utari umupapirano.

Amakuru agera ku Umuryango ni uko abayobozi ba Gor Mahia bamenye neza ko bazatandukana na Kerr nyuma yo gutsindwa na Everton ibitego 4-0 mu mukino wa gicuti baheruka gukinira mu Bwongereza,byatumye batangira guhamagara Robertinho kuri telefoni ndetse ngo ibiganiro bigeze kure.

Robertinho yageze muri Rayon Sports mu mpera za Kamena 2018 ayifasha kugera muri ¼ cy’imikino ya Total CAF Confederations Cup kandi yari imaze gutakaza abakinnyi ngenderwaho.


Comments

KA.DO 16 November 2018

Nyamuneka bayobozi ba rayon mudufashe ntaducike rwose musanzwe mutubera aho tutari mubyigeho turacyamukeneye